Kigali

Antumiye nakwitabira- Bruce Melodie ku gushyigikira The Ben mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2024 9:02
0


Umuririmbyi Itahiwacu Bruce Melodie wamamaye nka Bruce Melodie, yatangaje ko yiteguye kwitabira igitaramo cya The Ben mu gihe cyose yaba amutumiye.



Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024 cyabereye muri Kigali Universe. 

Bruce Melodie yavuze ko mu buzima bwe, agamije gushyigikira abahanzi bagenzi be, kandi ko yiteguye gufatanya na buri wese uko byagenda kose. 

Abajijwe niba yiteguye kwitabira igitaramo cya The Ben kizaba tariki 1 Mutarama 2025, Bruce Melodie yavuze ko 'niteguye kwitabira mu gihe cyose yantumira' .

Hari aho yagize ati "Antumiye nakwitabira, kubera ko ni umuhanzi mwiza kandi nanjye ndi mu muziki, buri gihe. Nk'umuhanzi igihe cyose ibitaramo bibaye mba numva nabyitabira. Cyane ko bidakunda no kumbaho, nzwiho gususurutsa abantu, kugirango abantu bansunsurutse bimbaho gacye, mbibonye ni ukuri nabijyamo."

Yavuze ko kugeza ubu we ataratanga ubutumire mu gitaramo cye cyo kuzamurika Album ye 'Colorful Generation', kizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024. Bityo na The Ben ntaramushyikiriza ubutumire (Invitation).

The Ben amaze iminsi ari mu myiteguro y'igitaramo cye azamurikiramo Album ye "Plenty Love" kizabera muri BK Arena.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye agukora igitaramo cye bwite, kuva mu 2009 ubwo yataramiraga muri Petit Stade.

Bruce Melodie avuze ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga agarukwaho cyane, ahubwa na The Ben, bamwe bavuga ko bahanganye.

Ariko mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko nta muntu ahanganye nawe, kuko ashaka gukora umuziki uzambuka imipaka ukarenga 'mu rugo". 

Bruce Melodie yatangaje ko yitegura kwitabira igitaramo cya The Ben mu gihe cyose yaba amutumiye

  

The Ben ari kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena 


Kenny Mugarura uri mu bayobozi muri Label ya 1: 55 Am, yatangaje ko bishoboka ko bazakira umuhanzi mushya mu minsi iri imbere 

Bruce Melodie yavuze ko yahisemo kuganira n'itangazamakuru, mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bye mu 2024, ndetse na Album ye muri rusange 


Bruce Melodie yavuze ko ashaka gukora umuziki 'ugamije kurenga mu rugo nkagera hirya no hino ku Isi 


Bruce Melodie yavuze ko yahisemo Bull Dogg kuri Album ye nk'umuraperi rukumbi, kubera ko akunda ibihangano bye 


Bruce Melodie yashimangiye ko 2024 wabaye umwanya mwiza mu bijyanye no kwinjiza amafaranga no mu bikorwa bye

BRUCE MELODIE YAGARAGAJE KO ATARIRIMBA NKA YAGO

">
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND